×

Murage Mwiza's video: Nyirandabizi lyrics - Sipiriyani Rugamba Amasimbi n Amakombe - Rwanda

@Nyirandabizi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda
Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. Uriya mukobwa jye ndamuzi, Ni icyomanzi cyaheranije; N'ubu aratwite jye ndabihamya, Abagabo be barenze magana abiri. Umucamanza jye niboneye, Ntabwo akiburanya ararereka. Niba unarengana we abibona, Nta rundi rubanza ni ukuyabara. Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. Abenshi mureba bubaka amazu, Ni amafaranga ahora arigiswa. Hariho abiba bakiyongeza, Isanduku ya Leta ni isibaniro. Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. Umucuruzi we ntumuvuge. Niba forodi ye imukijije, N'uwari kumufata barafatanya, Maze bombi basangire icyo giceri. Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. Undogera abana jye ndamuzi, Ni umugore uza aha wirabura. Yavuze yuko ntazacutsa, Ngo kereka ninimuka nkajya kure. Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. Kamyo ya Leta yarirukaga, Igahora ikorera ikorera databuja. Nti ese shoferi ibyo si ukwiba ? Ati uwabaye umutware ntaba umunyoni. Uramenye wiba nyirandabizi; Wicunda amaganya, Ngo ujye uresa amagambo; Ahubwo jya uvuga ibyo uzi imvano. (Nyirandabizi ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda)

44

1
Murage Mwiza
Subscribers
115K
Total Post
271
Total Views
1.5M
Avg. Views
30.4K
View Profile
This video was published on 2019-10-17 03:23:34 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 115K subscribers on Youtube and has a total of 271 video.This video has received 44 Likes which are lower than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.4K per video on Youtube.This video has received 1 comments which are lower than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza