×

Murage Mwiza's video: Indamutso lyrics - Eulade Mboneye - Rwanda

@Indamutso (+lyrics) - Eulade Mboneye - Rwanda
Mboneye Eulade azwi cyane mu ndilimbo nk "Ururabo, Mumutashye, *nshaka umukunzi....". Aha rero akatwibutsa ibyerekeye indamutso. Birumvikana yayihimbye mbere cyane y'ibi bihe bitoroshye (werurwe 2020) aho isi yose yugarijwe n'icyorezo karundura "covid-19" kandi kugirango tucyirinde turasabwa kutegerana, no gusuhuzanya birabujijwe. Tugakaraba kenshi intoki. Umunsi cyatsiratsijwe turibuke umurage w'abasokuru uyu muhanzi atwibutsa. Ntitwabura kuvuga ko yongeyemo n'indamutso zikoreshwa mu idini (ye wenda) aliko anifuriza buri wese ibyiza ati "gira ababyeyi, gira umugabo/umugore, gira abana, gira Imana n'u Rwanda". Dushimire L. Murekezi wayitugejejeho. Lyrics: ===== Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko, Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda* Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee ! Amashyo, amashongore ! Menya indamutso ya so na sogokuru wawe Tega umusaya uhindukize n'undi utyo, Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi, Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi. Mu gitondo kare kare, uti: mwaramutseho Mwabonye bucya Umunsi ukicuma, izuba vuba*, ugasusuruka Uti mwiriweho. Umugoroba ugakuba, inka zitashye Uti muraramukeho. Bityo n'uturutse ahandi agasanga ali byiza pe ! Duhumeka umwuka w'iwacu i Rwanda. Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko, Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda* Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee ! Amashyo, amashongore ! Menya indamutso ya so na sogokuru wawe Tega umusaya uhindukize n'undi utyo, Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi, Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi. Maze umuco ugakunda ugasanga uwundi ugasugira, Ugasagamba. Abatoya bakubaha abakuru, na bo bakabahanurira. Bakababera urugero aho... bali hose. Ibyo byose ugasanga ali akarusho kaboneye u Rwanda Gakwiye isheja n'ishimwe ry'abarutuye. Yezu akuzwe iteka, gira so na nyoko, Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda* Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee ! Amashyo, amashongore ! Ngiyi indamutso ya so na sogokuru wawe Tega umusaya uhindukize n'undi utyo, Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi, Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi. Abatoya nimube maso, mumenye igikwiye; Mwirinde kumira bunguli imiyaga y'ahandi Tuminine ibije, mbere yo kumira tujundike. Ejo Kanyarwanda atava aho abura isura Mu iteraniro ry'amahanga. Yezu akuzwe iteka gira so na nyoko, Gira *umugabo, abana n'Imana y'i Rwanda* Rambura yombi, duhoberane: Hoooobeee ! Amashyo, amashongore ! Ngiyi indamutso ya so na sogokuru wawe Tega umusaya uhindukize n'undi utyo, Ngiyo indamutso ya nyoko na nyogokuru wawe Ni umurage w'abasokuruza wakirane yombi, Mwana w'i Rwanda uzawugeze no ku buvivi. (Indamutso ~ Eulade Mboneye , Rwanda, 198?)

95

15
Murage Mwiza
Subscribers
124K
Total Post
272
Total Views
1.6M
Avg. Views
30.9K
View Profile
This video was published on 2020-03-29 17:10:44 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 124K subscribers on Youtube and has a total of 272 video.This video has received 95 Likes which are lower than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.9K per video on Youtube.This video has received 15 comments which are higher than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza