×

Murage Mwiza's video: Agahinda karakanyagwa lyrics - Jacques Buhigiro - Rwanda 1971

@Agahinda karakanyagwa (+lyrics) - Jacques Buhigiro - Rwanda, 1971
Ni mu w'1966 amagambo y'iyi ndilimbo Jacques Buhigiro yayanditse nk'umuvugo cg igisigo. Ahanini abitewe n'ibyamubayeho ndetse n'umulyango we icyo gihe ubwo yari atashye mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza, muli Koleji Kristu Umwami. Indilimbo nyuma yaje gufatwa amajwi kuli Radio Rwanda, muli 1971 nk'uko abyivugira (mu biganiro yatanze). Umuhanzi Jacques Buhigiro, uretse ijwi ryiza n'imilirimbire ijya kumera nk'iya Gabriel kabengera ni n'umuganga ("physiothérapie") aliko kandi akaba umusizi. Wahera aha wumva amagambo y'iyi ndilimbo uko acucitse cyangwa se iyitwa Amafaranga https://youtu.be/vpgDVXXopaA. Umwumva asiga ibiriho byo mu gihe cye n'ikizaza. Hakabamo n'izindi yerura ashimagiza aho avuka nko mu ndilimbo ye yise 'Reka nkurekate gihugu cyiza'. Jacques Buhigiro yavutse ku wa 18 werurwe 1944 i Shyira ku babyeyi bakomokaga i Rulindo. Yamenyekanye akora i Gatagara kwa Fraipont, nyuma kuva muli 1973 yerekeza i Burundi mu Gitega ndetse n'i Kinshasa nyuma aza kugaruka i Rwanda. Lyrics ===== Agahi...nda Agahinda karakanyagwa Kakuguguna nk'imaniko Ukamanuka ahadacuramye. Agahinda karakanyagwa. Karakunyuka kakakunoza Ugahinduka uruzingo. Agahinda karakanyagwa. Ukazunga mugunga* (?) Ukazinga inkoba z'innyo. Agahinda karakanyagwa. Aho wicaye hose Ugasanga nta mwanya. Agahinda karakanyagwa. Ukarwara umwiryane Ukangana na rubanda Agahinda karakanyagwa. Kizirika ku mutima Ugatinya abo ukunda. Agahinda karakanyagwa. Ugatinya abo ukunda Ugakunda ibigukenya. Agahinda karakanyagwa. Aho wicaye hose Ugasanga nta mwanya. Agahinda karakanyagwa. Wirambika iwawe, Ibiryi bikajagata. Agahinda karakanyagwa. Ukayoberwa aho waraye Ugashiguka ukarirara. Agahinda karakanyagwa. Agatotsi kakwenda Ukarota wimanika. Agahinda karakanyagwa. Ukarota wimanika Cyangwa se wihamba. Agahinda karakanyagwa. Kakurya nk'umufunzo Ukifuza icyagukenya. Agahinda karakanyagwa. Karanuka Ukumva uhuzwe imibereho yawe N'umubano mu bantu. Kaguseregeta* hasi Wakora* kagahunga*. Agahinda karakanyagwa. Kimukira mu gahanga/kiranga/kirambi*(?) Ibyishimo bikarigita. Agahinda karakanyagwa. Wiyambaza iza kera Ziti iby'ubu si ibyacu. Agahinda karakanyagwa. Urasange Misiyoni Twe agahinda ntitugakiza. Agahinda karakanyagwa. Uzitonde uperereze Wiringire Umukiza. Agahinda karakanyagwa. Ukabungira abavuzi Bati iyo ndwara ntituyizi. Agahinda karakanyagwa. Ugakimirana wakiranya Ukimyiza imoso utaha. Agahinda karakanyagwa. Kaguteruza ibidashobotse Ugahirika ibitageguka. Agahinda karakanyagwa. Karakanyagwa karagahera. ( 'Agahinda karakanyagwa' ~ Jacques Buhigiro, 1966, Rwanda)

180

19
Murage Mwiza
Subscribers
115K
Total Post
271
Total Views
1.5M
Avg. Views
30.1K
View Profile
This video was published on 2019-11-12 03:19:49 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 115K subscribers on Youtube and has a total of 271 video.This video has received 180 Likes which are higher than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.1K per video on Youtube.This video has received 19 comments which are higher than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza