×

Murage Mwiza's video: Ku bitaro lyrics - @kavukire10 1991 - Rwanda

@Ku bitaro (+lyrics) - @kavukire10 , 1991 - Rwanda
Mu kurwanya ibyorezo byadutse n'indwara zinyuranye, abakora mu mavuliro bose no mu zindi nzego zishinzwe ubuvuzi n'ubuzima, barakora ubutaruhuka ngo barengere amagara y'amagana...barasanasana iminsi ikicuma, badufatiye runini, barakarama !!! Lyrics ===== Ku bitaro havugwa kwinshi Ku bitaro havugwa byinshi Ku bitaro turahatinya, Kuko amaherezo tuhasanga. Ku bitaro ni kwa Muganga Haratuvura tukaramba Harasanasana iminsi ikicuma Ku bitaro turahashima. Yeeeeh.... Ku bitaro turahakunda Iyo umubyeyi yaruhutse Havuga impundu, havuga impanda Havuga ineza hagasusuruka. Havuga amaganya, havuga amalira Iyo hahereye uwawe ukunda Agafata inzira y'abakurambere Maze akagenda ubutazagaruka. Yooooh.... Tuhitabaza twakomerejwe Muganga akaza ali nyagasani We n'abafasha be turabakunda Badufatiye runini, barakarama ! Halimo benshi beza cyane, Halimo intwali, inyangamugayo Halimo ingenzi z'ingirakamaro Abo dukunda ni abo ngabo. Muganga, rubanda dukunda Ni wowe*, ni wowe Rukundo Ukorana umutimanama Uhorana umutima ucyeye. Yeeeehh.... Mureke ndangurure ndilimbe, Mvuge umurava n'ubwitange By'abo Baforomo, Baforomokazi Bafasha indembe gusindagira. Ejo ni none, shenge, shobuja ! Ejo ni none, shenge, shobuja ! Umubiri ubabara uje ukugana Uwutabare, uworohereze. Burya amaherezo, mwese ni amwe. Rangwa n'ubuntu, Gengwa n'ubwuzu Wite ku bantu udacagura... udacagagura ! Mvugire indembe hamwe n'inkomere Zicurikiranye aho ku gitanda, Cyangwa zisazira ku murongo Ibura ry'imiti rikazisonga. Yuuuh.... Uwo murongo ntituwurwanya, Ikitubabaza uravangura Uwitwa "ayant droit" agatambuka Kandi ubwo wenda atari we urembye Nyamara twese tuli abakozi, Tuli abana b'igihugu. Ngo ku murongo ga biratinda Kandi ngo akomeye, afite n'imali Ngo nibamwiteho vuba na vuba, Nibiba ngombwa ajye mu mahanga ! Hmmmm...... Ku bitaro hateye ukwaho Ku bitaro habera ibyaho Haba umubabaro urenze urugero, Mu mahoteli bidagadura... Ndabazirikana iyo mu ma salles, Cliniques, gardes, no ku maseta, Ndabazirikana mu bubabare, Mwihangane, murware ubukira, Mwihangane, murware ubukira... mmmmm..... (Ku bitaro ~ Masabo Nyangezi, 1991, Vol.8, Kavukire. )

141

9
Murage Mwiza
Subscribers
124K
Total Post
272
Total Views
1.6M
Avg. Views
30.9K
View Profile
This video was published on 2020-08-04 18:57:05 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 124K subscribers on Youtube and has a total of 272 video.This video has received 141 Likes which are higher than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.9K per video on Youtube.This video has received 9 comments which are lower than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza