×

Murage Mwiza's video: Dutabarutse i Nairobi lyrics - Sipiriyani Rugamba Amasimbi n Amakombe - Rwanda

@Dutabarutse i Nairobi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda
Dutabarutse i Nairobi, ni indilimbo ya Sipiriyani Rugamba hamwe n'Itorero Amasimbi n'Amakombe. Kuli iyo foto mwabonye, hariho ababyinnyi b'Urukerereza ubwo bali bagiye mu biroli byo kwimika umukuru w'igihugu cya Kenya, hali mu w'2017. Bahaserukanye umucyo. Dutabarutse i Nairobi, Twagiye dukeye twese, Twagabwe n'igihugu Kuba ingenzi zitarushwa, None tuje kuvuga imyato. Cyura ishya se Rwanda rwacu. Twasanze abo muli Kenya Tubona badukunze bose. Bakoze uko bashoboye Ngo hatagira ikituvuna, Ni ingeli z'umubano ukeye. Cyo bashimire Rwanda rwacu. Twahigiye kurusha, Tubaka twese ingabo n'inkota; Twakoreye n'amacumu, Dukubanga izo ntwaro zose, Turarusha bivugwa hose. Rwanda ishime twaraganje. Ku nyanja ya Mombasa, Twese twahinnye imigongo, Maze umuhogo uranoga; Amasimbi uko asizana, Amakombe agasuka ibyivugo. Akira ibigwi se Rwanda rwacu. Amasimbi yarabyinnye, N'igikundiro cyinshi cyane, Bati reka tubagumane. Iyo tuba nk'abashyingira Tuba tuzanye inkwano nyinshi. Hora ubengukwa Rwanda nziza. Bararoye baranyurwa, Badusaba ko tuzajya tuza, Bati n'ahandi mwajyayo Bakareba ibyo byiza byanyu, Nta muntu utazabikunda. Ni wowe ubwirwa Rwanda rwacu. Tugucyuriye imihigo Rwanda rwiza rwatubyaye, Akira amacumu n'ingabo N'inkota n'imiheto, Ni urwibutso rw'umutsindo. Ntabwo uzarushwa Rwanda nziza. (Dutabarutse i Nairobi ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda)

49

0
Murage Mwiza
Subscribers
115K
Total Post
271
Total Views
1.5M
Avg. Views
30.4K
View Profile
This video was published on 2020-02-10 04:46:52 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 115K subscribers on Youtube and has a total of 271 video.This video has received 49 Likes which are lower than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.4K per video on Youtube.This video has received 0 comments which are lower than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza