×

Murage Mwiza's video: Bana b u Rwanda tuzahora iteka tubibuka

@Bana b'u Rwanda tuzahora iteka tubibuka...
Twibuke umunsi wanze kwira Twibuke ijoro ryanze gutana Ijosi ryibasiwe bitavugwa Igihugu cyuzuye imiborogo Ubwoko bwahindutse icyaha Twibuke bya bihe bitavugika Umuntu arengwa n'ibyo areba Nta murengezi abona n'umwe Hirya bicanwa n'uwabahishe Muhendahenda ngo mwicwe vuba. Twarabakundaga turababura Ikivi cyanyu tuzacyusa Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. Mwarahizwe bimwe by'inkware Mwazize ubwoko mutahanze Akarere, ishyaka cyangwa isura Hali n'abaziraga umutungo U Rwanda rwacu rwaragowe. Abanyamahanga, uburo buhuye Bali baje bakangata N'intwaro nyinshi nk'izitabaye Nyamara mwahotowe bareba Babura, baje bimwe bigayitse. Twarabakundaga turababura Ikivi cyanyu tuzacyusa Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. Intango y'ishyano yabaye urupfu Bene Rwanda bapfa bahagaze Gucura inkumbi biba nk'umulimo Abashakanye baratemana Abana bicwa n'abababyara Twarapfushije abanyabwenge Imanzi zitangiraga abandi Ba basaza buje inama Na ba bakecuru b'impanuro Barapfuye, n'abari mu nda. Twarabakundaga turababura Ikivi cyanyu tuzacyusa Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. Twabuze abantu, tubura ibintu U Rwanda rwacu rusubira inyuma Ya majyambere yarasenywe Ya mashuli, ya mavuliro Nta n'uwabivuga ngo abiheze Icyabishe nticyaruretse U Rwanda rwacu ruteze amaboko Ngo turugarure, birashoboka Hafi aha, duhige ineza Kandi Imana ifasha abatwaza. Twarabakundaga turababura Ikivi cyanyu tuzacyusa Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. Niba tuyobowe n'urukundo Imfubyi zareka kwigunga Ibimuga n'abapfakazi baseke Abasizwe iheruheru bamenywe Amaganya yimuke, twizere. Niba tuyobowe n'ubutwari Umunyabyaha azareke guhaba Atange icyiru yiruhutse Ukuli kuzabohore imitima U Rwanda rwongere guhehera. Twarabakundaga turababura Ikivi cyanyu tuzacyusa Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. Bana b'u Rwanda Tuzahora iteka tubibuka. (Twarabakundaga/Duhore Tubibuka ~ Dieudonné Munyanshoza, Rwanda)

59

2
Murage Mwiza
Subscribers
124K
Total Post
272
Total Views
1.6M
Avg. Views
30.9K
View Profile
This video was published on 2019-04-07 14:30:08 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 124K subscribers on Youtube and has a total of 272 video.This video has received 59 Likes which are lower than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.9K per video on Youtube.This video has received 2 comments which are lower than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza