×

Murage Mwiza's video: Urumenesha lyrics - Sipiriyani Rugamba Amasimbi n Amakombe 1979 - Rwanda

@Urumenesha (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1979 - Rwanda
Urumenesha, indilimbo ya Ballet Amasimbi n'Amakombe barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Sipiriyani Rugamba. Amaze kumva iyi "version" y'iyi ndilimbo https://youtu.be/CtMfI6yRCuU yatambutse aliko itayunguruye amajwi, Lucky Murekezi yatwoherereje kandi atazuyaje noneho "version" idafite ikibazo cy'amajwi, tubimushimire cyane. Lyrics: ===== Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Aramutse umuhigo, Yikoranye intwaro, Nta nyamaswa icika. Anigilije inkota, Icumu aritereye ku kiganza, Umutana utendera mu mugongo, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Afite umuronko, Murore awurega, Akwiza intugu zose. Yashize ivi hasi, Ararenza arekerana umurego, Umuheto uvumera umulirimba, Uw'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Yabwiye abahinda Ati: nimwitaze, Ndabutswe inyamaswa. Mvumbuye isha ndende, Ikulikiwe n'ije mu ishakaka, Ndazikubanga n'ingobe zanjye Z'Urumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mbonye akanyamaswa, Ubanza ali agakwavu. Kikamase ndeba. SINDASA* turiya, Ndadufata nkajya ndukinisha, Ngahora mbungira ingogo ngusha Mu Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Mwumve uwo mulindi ! Haje imbogo ndende, Muratange icyezi. Haje iy'ubukombe, Ikulikiwe n'inzovu rubunga, Ndazikubanga icumu lihoga, Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Inzira y'ishyamba Igendwa n'abayizi, Ntabwo yisukirwa. Sinzi icyo nikanze ! Havumbutse intare y'umugara, Nkura inkota nkora mu rwano. Ndi Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. Ahumuje umuhigo, Rwego balirimba, Asumba inkuba ihinda. Iyo avuga imyato, Yanamije arohamo imyama, Ntiyaguranwa ingabo nyamwinshi, Ni Rumenesha. Ijuru lirakunze Lyibarutse intwali Y'intwazabafozi, Yitwa umudatsindwa Ntabwo atsimburwa ku rugamba, Ni ingabo igenda imbere y'izindi, Ni Rumenesha. ( "Urumenesha" - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare, Rwanda )

39

1
Murage Mwiza
Subscribers
115K
Total Post
271
Total Views
1.5M
Avg. Views
30.1K
View Profile
This video was published on 2019-09-23 21:03:19 GMT by @Murage-Mwiza on Youtube. Murage Mwiza has total 115K subscribers on Youtube and has a total of 271 video.This video has received 39 Likes which are lower than the average likes that Murage Mwiza gets . @Murage-Mwiza receives an average views of 30.1K per video on Youtube.This video has received 1 comments which are lower than the average comments that Murage Mwiza gets . Overall the views for this video was lower than the average for the profile.

Other post by @Murage Mwiza